Urwungano ngogozi

Ibiribwa biri amoko menshi: bimwe birahingwa ibindi bigaturuka ku matungo.

Mu bihingwa hari ibinyabijumba, ibinyamisogwe n’ibinyampeke.

Mu binyobwa twavuga nk’amazi, amata, icyayi n’inzoga.

Ibiribwa bitapfunirwa mu kanwa, bikanyura mu muhogo.

Biva mu muhogo ari umubumbe byagera mu gifu kikabisya, kikabihonyora, bikivangavangamo hanyuma bikajya mu rura ruto, bikahahurira n’indurwe irura cyane iva mu mpindura.

Iyo ndurwe niyo ifasha urwo rura, bikanoza ibiryo bwa nyuma, bikabihindura nk’igikoma.

Igice kimwe cy’icyo gikoma gihinduka ibitunga umubiri, bikinjira mu twenge duto cyane tw’urura, bikajya mu maraso, akabikwiza umubiri wose.

Ibisigaye byose biba ari ibikatsi bidafite akamaro.

Ibyo bikatsi biboneza mu rura runini, bigakoraniramo mbere yo kujya imusozi igihe umuntu agiye ku nama.

Uwo murimo ukorwa n’igifu n’ubura, ugatuma ibyo turiye bihonyoka, bawita guhokwa.

Kurya no kunywa neza kandi mu rugero, ni ngombwa.

Ntuhorere indyo imwe, ugatapfuna ibiryo ukabinoza, ukarya kabiri cyangwa gatatu mu munsi, ukirinda ibiyoga bisindisha.

Ubigenje atyo bimutera imbaraga kandi bikamuzitira indwara nyinshi.